Garou
Rekangushime
Mana simfite uko nabivuga
Mana simfite amagambo menshi
Gusa Mana nciye bugufi ndirimba ishimwe ryawe, Gusa Mana nciye bugufi ndirimba ishimwe ryawe
Mana waranyiretse. Mana wankuye kure
Iyo ataba wowe mba narapfuye
Mwami ndagushimye
Iyo ataba wowe mba narapfuye
Mwami ndagushimye

Ref: Nzamuye amaboko hejuru
Ndambuye ibiganza byange
Mbumbuye umunwa wange ngushima
Kuko ibyo wakoze
Birarenze birahebuje
Mana reka ngushime
Birarenze birahebuje
Mana reka ngushime

Mana Iyo mbyibutse birandenga
Ukuntu umwanzi yampize amanywa
N'ijoro, akampigisha uruhindu n'itara nijoro
Wambеreye ihema rinkingira umwanzi
Warandinzе ubu ndi muzima Mana reka ngushime

Nzamuye amaboko hejuru
Ndambuye ibiganza byange
Mbumbuye umunwa wange ngushima kuko ibyo wakoze birarenze birahebuje
Mana reka ngushime
Birarenze birahebuje
Mana reka ngushime
N'utarabona yarumvise
N'utarumva azaruha yumve
Utazi imirimo yawe azaruha ayimenye
Kuko twese dufite amashimwe
Mana twese waraturinze
Benshi waturinze gupfa tuvuka kandi ntitwaribihangange byo kudapfira munda
Mana reka tugushime

Nzamuye amaboko hejuru
Ndambuye ibiganza byange
Mbumbuye umunwa wange ngushima
Kuko ibyo wakoze
Birarenze birahebuje
Mana reka ngushime
Birarenze birahebuje
Mana reka ngushime